Home News #FARMINGISCOOL – Schools Competition

#FARMINGISCOOL – Schools Competition

Abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye batangiye guhemberwa guteza imbere ubuhinzi bugezweho mu irushanwa ryiswe “Farming is cool (Ubuhinzi ni bwiza)” rigamije guhindura imyumvire y’urubyiruko ku buhinzi bagasobanukirwa n’amahirwe ari mu buhinzi yatuma babasha kwihangira imirimo.

Iri rushanwa ryateguwe na Balton Rwanda Ltd rigamije gukangurira urubyiruko kureba ubuhinzi mu buryo bunyuranye n’ubwa gakondo bukoreshwa n’ababyeyi ahubwo bagakangukira ubujyanye n’isoko.

Amashuri yahereweho guhembwa ni FAWE Girls School, Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’ubuhinzi, Ubworozi n’ubuvuzi bw’Amatungo (UR-CAVM-RUBILIZI CAMPUS) na Groupe Scolaire ADB Nyarutarama, buri shuri rikaba ryahawe inzu z’ubuhinzi (green house) zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni enye.

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi muri Balton Rwanda, Safari Evariste, yasobanuye ko ‘green house’ ari ipaki igizwe n’ibiyubatse, imirama izakoreshwa ku gihembwe cya mbere cy’ihinga, imiti n’amafumbire, amapombo yo gutera imiti, ibikoresho byo kwirinda imiti mu gihe cyo kuyitera, uburyo bwo kuhira, ikigega cy’amazi n’ibindi.

Ubwo abanyeshuri ba mbere bazaga gufata ibikoresho bigize iri koranabuhanga ry’ubuhinzi, Safari Evariste yavuze ko bagamije gufasha urubyiruko kwinjira mu buhinzi bugezweho bubyara umusaruro mu rwego rwo kwihangira imirimo.

Yagize ati “Irushanwa riba mu bigo bitandukanye byo mu gihugu hose ariko by’umwihariko ibigo bifite mu nshingano guteza imbere ubuhinzi, ubutaka bwo gukoreraho bwa buhinzi, ndetse n’amazi yo kuhira. Irushanwa rizakomeza, icyo twifuza kubona muri aba banyeshuri ni uko bo ubwabo batabona ubuhinzi nk’aho ari ikintu gikorwa nk’igihano cyane ko abanyarwanda barenga 85% bakora ubuhinzi.”

Yakomeje agira ati “Ikidushishikaje nka Balton Rwanda ni ukongera umusaruro no guhindura uburyo abantu bahingamo kugira ngo umusaruro ubashe kwiyongera. Nyuma, abanyeshuri bazagenda bakora iri koranabuhanga iwabo cyangwa bakora ubundi buryo bw’ubuhinzi babukore iwabo, ariko bo ubwabo tubakangurire kudatinya ubuhinzi kubera y’uko bushobora gutanga n’akazi.”

Yijeje abamaze guhembwa ko bazakomeza kubakurikirana mu rwego rw’inama mu buhinzi. Yakomeje kandi avuga ko iyi ari intangiriro ariko ko amarushanwa azakomeza.

Abanyeshuri babona ibi bihembo nk’amahirwe yigongera ku bumenyi bwabo.

Akimana Mukundwa Diane wiga mu mwaka wa gatandatu PCM (Imibare, Ubutabire n’Ubugenge) muri FAWE Girls School, yagize ati “Tugomba kubyaza iyi Green House umusaruro kuko ahantu hari abanyeshuri haba hakenewe imboga zo kurya; mu kigo cyacu habonekemo izo mboga ku buryo ibyakoreshwaga bigabanuka.”

Nyiribakwe John wiga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’ubuhinzi n’Ubworozi n’ubuvuzi bw’Amatungo na we ati “Tuzarushaho kumenya byinshi bijyanye n’ubuhinzi kandi tuzafasha n’imiryango ituriye ikigo cyacu.”